1 Samuel 25:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi yari yavuze ati: “Ni ishyano kuba nararinze amatungo yose y'uriya mugabo mu gasozi, akaba nta na rimwe ryanyazwe, none akaba anyituye inabi ku neza namugiriye!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi yaravugaga ati «Nakoreye ubusa, nita ku bintu byose by’uriya mugabo mu butayu, mugirira neza none anyituye inabi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Dawidi yari yavuze ati “Ni ukuri narindiye ubusa iby'icyo kigabo byose cyari gifite mu butayu, ntihagira ikintu cyose cyo mu bintu bye kizimira! Namugiriye ibyiza, anyitura ibibi.