1 Samuel 25:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero databuja, ndahiye Uhoraho kandi nawe ndakurahiye, ni Uhoraho ukubujije kumena amaraso no kwihorēra. Databuja, icyampa abanzi bawe n'abashaka kukugirira nabi bose bakaba nka Nabali!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara, mutegetsi wanjye, ndahiye Uhoraho nawe ubwawe, ko ari Uhoraho ubwe wakubujije kumena amaraso no kwihorera n’ikiganza cyawe. Ndetse abanzi bawe n’abandi bose bashaka kugirira nabi umutegetsi wanjye, na bo barakaba nka Nabali!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko none Nyagasani, nk'uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka ni we wakubujije kugibwaho n'urubanza rw'amaraso no kwihorera n'ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n'abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.