1 Samuel 25:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihagira umuntu uzagukurikirana ashaka kukwica, Uhoraho Imana yawe azakinga ukuboko agukomereze ubuzima, naho abanzi bawe azabata iyo gihera nk'ukoresheje umuhumetso.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mutegetsi wanjye, abantu baraguhagurukiye, kugira ngo bagucuze ubugingo bwawe, ariko ubugingo bw’umutegetsi wanjye buzaba hamwe n’ubw’abazima iruhande rw’Uhoraho, Imana yawe. Naho ubw’abanzi bawe, Uhoraho azabujugunyisha kure umuhumetso we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nubwo abantu bahagurukiye kukugenza no gushaka ubugingo bwawe Nyagasani, ariko ubugingo bwawe buzahambiranwa n'Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w'ubugingo, kandi ubugingo bw'abanzi bawe azaburekera nk'uburi mu muhumetso.