1 Samuel 25:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nari narahiye Uhoraho Imana y'Abisiraheli, ko bwari gucya nta muntu w'igitsinagabo ukirangwa kwa Nabali. Ariko Uhoraho yambujije kukugirira nabi, kuko wahise unsanganira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi ni ukuri koko, ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli yambujije kukugirira nabi, kuko iyo utaza wihuta kunsanganira, bwari gucya nta gisigaye kwa Nabali, habe n’umwe mu bahungu be.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ukuri ndarahira Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho yambujije kukugirira nabi. Iyaba utatebutse kunsanganira, bwajyaga gucya hadasigaye n'umwe w'umuhungu mu bantu ba Nabali.”