1 Samuel 25:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi amenye ko Nabali yapfuye aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho wandengeye akankiza agasuzuguro ka Nabali, kandi akandinda kugira nabi. Uhoraho yatumye ubugome bwa Nabali bumugaruka.” Nuko Dawidi atuma abagaragu be kumurehereza Abigayile, kugira ngo amubere umugore.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi aza kumenya ko Nabali yapfuye, aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho wamburaniye mu bitutsi byose Nabali yantukaga, kandi akabuza umugaragu we kugira nabi, none Uhoraho akaba yituye Nabali inabi ye.» Dawudi atuma kuri Abigayila, kumubaza ko ashobora kumubera umugore.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Dawidi yumvise ko Nabali yapfuye aravuga ati “Uwiteka ashimwe wamburaniye ibitutsi Nabali yantukaga, akabuza umugaragu we gukora ikibi. Kandi inabi ya Nabali Uwiteka arayimwituye.”Hanyuma Dawidi atuma kuri Abigayili kumureshya, ngo amucyure abe umugore we.