1 Samuel 26:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aramubwira ati: “Ko uri intwari ukaba utagira uwo muhwanye mu ngabo z'Abisiraheli, ni iki cyatumye utabasha kurarira umwami shobuja? Hari umuntu waje kwica umwami shobuja ntiwamubona.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi abwira Abuneri, ati «Uri umugabo koko, utagira undi bahwanye muri Israheli. Ariko se ye, ni iki cyatumye udashobora kurarira umwami, umutegetsi wawe? Umwe muri rubanda yaje kwica umwami, umutegetsi wawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abwira Abuneri ati “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja.