1 Samuel 26:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo mwakoze si byo. Ndahiye Uhoraho ko mukwiye kwicwa kuko mutaraririye shobuja, uwo Uhoraho yimikishije amavuta. Ngaho reba niba icumu rye n'agacuma ke k'amazi bikiri iruhande rw'umusego we.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndahiye Uhoraho ko ukwiye urupfu, kuko ibyo wakoze atari byiza, kuba utashoboye kurarira umutegetsi wawe, uwo Uhoraho yiyimikiye. Reba neza! Mbese ye icumu ry’umwami n’igicuma cy’amazi byari ku musego we biri hehe?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebe icumu ry'umwami n'urunywero rw'amazi, aho byari biri ku musego we.”