1 Samuel 26:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli aramubwira ati: “Dawidi mwana wanjye, ngusabiye umugisha! Icyo uzajya ukora cyose uzajye uhirwa, no gutsinda uzatsinda!” Nuko Dawidi arigendera, naho Sawuli asubira iwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli abwira Dawudi, ati «Gira amahoro, Dawudi mwana wanjye! Uzakora ibintu bikomeye, kandi ni koko uzabishobora.» Nuko Dawudi arikomereza, naho Sawuli asubira iwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli abwira Dawidi ati “Uragahora uhirwa mwana wanjye Dawidi, uzakora ibikomeye kandi gutsinda uzatsinda.”Nuko Dawidi arigendera, Sawuli na we asubira iwe.