1 Samuel 26:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi ajya kugenzura, amenya aho Sawuli na Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo ze baryamye. Sawuli yari aryamye hagati ingabo ze zimukikije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi arahaguruka, ajya ku ngando ya Sawuli. Ahageze abona aho Sawuli na Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo, baherereye: Sawuli yari aryamye hagati mu ngando, naho ingabo ze zimukikije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aherako arahaguruka agera aho Sawuli yagerereje, yitegereza aho yibīkiriye ari kumwe na Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo ze. Kandi Sawuli yibīkiriye ahantu hakikije amagare, abantu na bo bagerera bamukikije.