1 Samuel 26:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abishayi ni ko kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ikugabije umwanzi wawe, none ureke mushite ku butaka n'icumu rimwe gusa ntashubijemo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abishayi abwira Dawudi, ati «Uyu munsi, Imana yashyize umwanzi wawe mu biganza byawe. None rero, ndeka mutere icumu rimwe rizira irya kabiri, maze mubambe ku butaka.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n'ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”