1 Samuel 27:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'ibyo Dawidi aribwira ati: “Umunsi umwe Sawuli azanyica. Icyiza ni uko nahungira mu gihugu cy'Abafilisiti. Nindenga umupaka w'Abisiraheli bizaca Sawuli intege ye gukomeza kunkurikirana, bityo mbe mukize.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Dawudi aza kwibwira ati «Ibyo ari byo byose, umunsi umwe Sawuli azanyica nta kabuza. Nta kindi nakora, atari uko nahungira mu gihugu cy’Abafilisiti. Bityo, Sawuli ntazongera kunshaka mu gihugu cyose cya Israheli kandi nzaboneraho kurokoka ikiganza cye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy'Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.”