1 Samuel 27:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho Dawidi yateraga yarabatsembaga ntihagire umuntu n'umwe ajyana i Gati, kuko yatinyaga ko babwira Akishi ibyo akora. Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy'Abafilisiti.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yaba umugabo cyangwa se umugore, Dawudi yirindaga kugira uwo azana i Gati ari muzima, kubera ubwoba. Yaribwiraga ati «Baramutse baganiriye, bamenyana bakadutamaza.» Nuko akomeza kugenza atyo, iminsi yose yamaze mu gihugu cy’Abafilisiti.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n'atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy'Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.”