1 Samuel 27:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akishi yaramwizeraga cyane kuko yibwiraga ati: “Dawidi yatumye Abisiraheli bamuzinukwa, none azaba umugaragu wanjye iteka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akishi yizeraga cyane Dawudi, akibwira ati «Ubwo Dawudi yigize akadakoreka muri Israheli umuryango we, bizatuma akomeza kumbera umugaragu iteka ryose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.”