1 Samuel 27:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho Dawidi yateraga muri ako karere ntiyasigaga n'uwo kubara inkuru, yaba umugabo cyangwa umugore. Yanyagaga amashyo n'imikumbi, n'indogobe n'ingamiya n'imyambaro, yatabaruka akajya kwa Akishi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi yatsembaga abantu mu gihugu cyose, ntiharokoke n’umwe yaba umugabo cyangwa umugore, akanyaga amatungo, amagufi n’amaremare, indogobe, ingamiya n’imyambaro. Iyo yatabarukaga, yasubiraga kwa Akishi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagira umugabo cyangwa umugore urokoka, anyaga inka n'intama, n'indogobe n'ingamiya n'imyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi.