1 Samuel 28:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli aramubaza ati: “Ubonye asa ate?” Umugore ati: “Ni umusaza wifubitse igishura.” Sawuli amenya ko ari Samweli, yikubita hasi yubamye akoza uruhanga hasi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli aramubaza ati «Urabona iyo mana isa ite?» Umugore aramusubiza ati «Ni umusaza uzamuka, yifubitse igishura.» Sawuli amenyeraho ko ari Samweli; aramwunamira, yubika uruhanga ku butaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli aramubaza ati “Arasa ate?”Na we ati “Ni umusaza uzamutse kandi yiteye igishura.”Sawuli amenya ko ari Samweli, arunama yubika amaso ye aramuramya.