1 Samuel 28:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Samweli abaza Sawuli ati: “Ni kuki wankubaganiye ukampamagaza?” Sawuli aramusubiza ati: “Ndi mu kaga gakomeye cyane, Abafilisiti banteye kandi Imana yaranzinutswe! Nta cyo yigeze insubiza, yaba ikoresheje abahanuzi cyangwa mu nzozi. None naguhamagaje kugira ngo umbwire icyo ngomba gukora.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Samweli abaza Sawuli, ati «Ni iki cyaguteye kumbuza uburyo, ugatuma ngomba kuzamuka?» Sawuli aramusubiza ati «Ubu ndi mu kaga gakomeye, Abafilisiti barampagurukiye kandi Imana yaranyitaruye ntikinsubiza, ndetse habe no mu bahanuzi cyangwa se mu nzozi. Naguhamagaye rero kugira ngo umenyeshe icyo ngomba gukora.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumye unkubaganira ukarinda kunzamura?”Sawuli aramusubiza ati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngo unsobanurire icyo nkwiriye gukora.”