1 Samuel 28:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyatumye Uhoraho akugenza atyo, ni uko utamwumviye ngo ukore ibyo yagutegetse, ukurikije uko yari yarakariye Abamaleki.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ko utumviye ijwi ry’Uhoraho kandi ntucubye uburakari bwe igihe uteye Amaleki, ni yo mpamvu yakugenjereje atyo uyu munsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko utumviye Uwiteka kandi ntusohoze uburakari bwe bukomeye ku Bamaleki. Ni cyo gitumye Uwiteka ubu ngubu akugenza atyo.