1 Samuel 28:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye kuko amagambo ya Samweli yari amuteye ubwoba cyane, kandi nta n'agatege yari afite kuko yari amaze umunsi n'ijoro nta cyo akoza ku munwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye, akuwe umutima n’ibyo Samweli amubwiye. Nta n’imbaraga yari agifite, kuko yari yiriwe ubusa akanaburara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwanya Sawuli aherako yikubita hasi indambya yubamye, kuko akuwe umutima cyane n'ibyo Samweli amubwiye, acika intege kuko yari yiriwe ubusa kandi akaburara.