1 Samuel 28:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nijoro Sawuli ariyoberanya ahindura imyambaro, ajyana n'abagabo babiri kwa wa mugore. Sawuli aramubwira ati: “Ndagusabye unshikire umuzimu w'uwo ndi bukubwire.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Sawuli ahindura imyambaro ye, ariyoberanya maze aragenda, aherekejwe n’abagabo babiri; bagera kwa wa mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati «Ndagusabye ngo ukoreshe ubushobozi bwawe, maze unshikire uwo nza kukubwira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana n'abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati “Ndakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira.”