1 Samuel 29:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abategetsi b'Abafilisiti babaza Akishi bati: “Bariya Baheburayi baragenzwa n'iki?” Arabasubiza ati: “Uriya ni Dawidi wari umugaragu wa Sawuli umwami w'Abisiraheli. Tumaranye umwaka urenga kandi kuva yagera iwanjye nta cyo munengaho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware b’Abafilisiti baravuga bati «Abo Bahebureyi se kandi bo ni ab’iki?» Akishi arabasubiza ati «Uyu ni we Dawudi, umugaragu wa Sawuli, umwami wa Israheli! Tumaranye imyaka igera kuri ibiri kandi nta kibi namubonyeho kugeza uyu munsi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abatware b'Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?”Akishi asubiza abatware b'Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n'imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.”