1 Samuel 29:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Akishi ahamagaza Dawidi aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho ko uri intungane. Ndetse nakwishimira gutabarana nawe, kandi nta kibi nigeze nkubonaho kuva wagera iwanjye kugeza uyu munsi. Ariko abategetsi ntibakwishimiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akishi ahamagara Dawudi aramubwira ati «Ndahiye Uhoraho ko uri umuntu utunganye. Nari nishimiye gutabarana no kuzatabarukana nawe ku rugamba, kuko nta kibi nakubonyeho kuva aho wagereye iwanjye kugeza uyu munsi. Nyamara ariko, abatware ntibakwishimiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n'imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze.