1 Samuel 29:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi abaza Akishi ati: “Nyagasani, icyo nakoze kibi ni iki, kuva aho nagereye iwawe kugeza uyu munsi? Databuja, ni iki wambonyeho kimbuza kujya kurwanya abanzi bawe?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi abaza Akishi, ati «Ariko se naba narakoze iki? Hari ikibi wabonye ku mugaragu wawe, kuva aho ntangiriye kugukorera kugeza uyu munsi, ku buryo naba ntagikwiriye kujya kurwanya abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b'umwami databuja?”