1 Samuel 3:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho atōzwa na Eli. Muri icyo gihe, abumvaga ijwi ry'Uhoraho n'ababonekerwaga bari mbarwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho ari kumwe na Heli. Muri iyo minsi Ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe, kubonekerwa ntibyabagaho kenshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry'Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.