1 Samuel 3:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Samweli akomeza kuryama ageza mu gitondo, hanyuma arabyuka akingura inzugi z'Inzu y'Uhoraho, ariko ntiyatinyuka gutekerereza Eli ibyerekeye ibonekerwa rye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samweli akomeza kuryama kugera mu gitondo, nyuma akingura inzugi z’Ingoro y’Uhoraho. Samweli yatinyaga gutekerereza Heli ibonekerwa rye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeye akingura inzugi z'inzu y'Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe.