1 Samuel 3:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yongera guhamagara Samweli. Samweli arabyuka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.” Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wanjye, subirayo uryame.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kuko umpamagaye.”Aramusubiza ati “Mwana wanjye, singuhamagaye subira kuryama.”