1 Samuel 30:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aramubaza ati: “Uri umugaragu wa nde, kandi uri uwa he?” Uwo musore aramusubiza ati: “Ndi Umunyamisiri w'inkoreragahato y'Umwamaleki. Databuja yantaye aha ndwaye, ubu mpamaze iminsi itatu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi aramubaza ati «Uri umugaragu wa nde kandi waba uturuka hehe?» Aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’Umunyamisiri, umugaragu w’umwe mu Bamaleki. Hashize iminsi itatu databuja antaye, kuko nari ndwaye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aramubaza ati “Uri umugaragu wa nde? Kandi uturutse he?”Na we aramusubiza ati “Ndi umuhungu w'Umunyegiputa, umugaragu w'Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye.