1 Samuel 30:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aramubaza ati: “Wajya kunyereka aho izo ngabo ziri?” Na we aramusubiza ati: “Ndahira mu izina ry'Imana ko utazanyica cyangwa ngo unsubize databuja, ndajya kukwereka aho ziri.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi aramubaza ati «Ubu se wanyobora ukangeza kuri abo bantu?» Aramusubiza ati «Banza undahire Imana ko utazanyica, cyangwa utazansubiza mu biganza bya databuja, maze mbone kukuyobora aho abo bantu baherereye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aramubaza ati “Wanjya imbere ukangeza muri izo ngabo?”Aramusubiza ati “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ko utazantanga ukampa databuja, mbone kukugeza muri izo ngabo.”