1 Samuel 30:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingabo zose zari zarakaye cyane kubera ko abana babo bari banyazwe, bityo bajya inama yo kwicisha Dawidi amabuye. Ariko muri ayo makuba yose, Dawidi arushaho kugira ubutwari ku bw'Uhoraho Imana ye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi agira agahinda kenshi cyane, kuko abantu be bendaga kumutera amabuye: buri wese yari ababaye, atekereza abahungu be n’abakobwa be. Ariko Dawudi yishyiramo akanyabugabo ku bw’Uhoraho, Imana ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nk'abenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n'abana be b'abahungu n'ab'abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye.