1 Samuel 4:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo mbitsi irasubiza iti: “Abisiraheli bakubiswe incuro n'Abafilisiti, kandi twatakaje ingabo nyinshi, ndetse n'abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, n'Isanduku y'Imana iranyagwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo ntumwa iramusubiza iti «Israheli yahunze Abafilisiti kandi hapfuye abantu benshi; ndetse abahungu bawe bombi, Hofini na Pinehasi, na bo bapfuye, n’Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo muvuzi w'amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw'abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y'Imana yanyazwe.”