1 Samuel 4:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko yita uwo mwana Ikabodi agira ati: “Hehe n'ikuzo mu Bisiraheli!” Yamwise atyo kubera ko Isanduku y'Imana yari yanyazwe, n'uko sebukwe n'umugabo we bari bapfuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwana we, yahise amwita Ikabodi (bigasobanura ngo ’icyubahiro kiracyari he?’), avuga ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli.» Ibyo yabivuze, abitewe n’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’ibyari byabaye kuri sebukwe no ku mugabo we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yita uwo mwana izina Ikabodi ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli.” Abivugishwa n'uko isanduku y'Imana yanyazwe, kandi n'ibya sebukwe n'umugabo we.