1 Samuel 5:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Isanduku y'Imana bayijyana Ekuroni. Ariko ikihagera, Abanyekuroni bavuza induru bati: “Bimuriye Isanduku y'Imana y'Abisiraheli iwacu, kugira ngo iturimbure twese!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze isanduku y'Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y'Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n'abantu bacu.”