1 Samuel 5:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko na bo bakoranya abategetsi bose b'Abafilisiti, barababwira bati: “Nimuvane hano Isanduku y'Imana y'Abisiraheli muyisubize iwabo, naho ubundi iratumara twese!” Koko rero, Abanyekuroni bose bari bakutse umutima, batinya gupfa kuko na bo Imana yari yabibasiye bikomeye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baherako batuma ku batware b'Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y'Imana ya Isirayeli isubire aho yari iri, ye kuzatwicana n'abantu bacu.” Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n'urupfu, kandi ukuboko k'Uwiteka kwabaremereye cyane.