1 Samuel 6:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho imbeba z'izahabu, umubare wazo wanganaga n'uw'imijyi yose itegekwa na ba bategetsi batanu, yaba ikikijwe n'inkuta, yaba imidugudu yo mu cyaro, kugeza ku rutare runini rw'aho bari bateretse Isanduku y'Uhoraho, na n'ubu rukiri mu isambu ya Yozuwe i Betishemeshi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi bamuhaye n’imbeba zikozwe muri zahabu, zingana n’umubare w’imigi abo batware batanu b’Abafilisiti bategekaga, kuva ku mugi uzitiwe kugeza ku rusisiro rutazitiwe. Gihamya y’ibyo iracyariho na n’ubu: ni rya buye rinini, aho bashyize Ubushyinguro bw’Uhoraho, ricyiri muri uwo murima wa Yozuwe i Betishemeshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi n'imbeba zacuzwe mu izahabu nk'uko umubare w'indembo zose z'abatware b'Abafilisitiya ungana, indembo zigoswe n'inkike n'ibirorero byo ku misozi, kandi umuhamya wabyo ni igitare kinini bateretseho isanduku y'Uwiteka, kikiriho n'ubu mu kwa Yosuwa w'i Betishemeshi.