1 Samuel 7:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero, igihe Samweli yatambaga icyo igitambo, Abafilisiti basatira Abisiraheli ngo babarwanye. Ariko Uhoraho ahindisha cyane inkuba, aca igikuba mu ngabo z'Abafilisiti, Abisiraheli bazikubita incuro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko Samweli yaturaga igitambo, Abafilisiti begeraga Abayisraheli kugira ngo babarwanye. Uwo munsi ariko, Uhoraho akangaranya bikomeye Abafilisiti, arabatatanya maze Abayisraheli barabatsinda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Samweli agitamba igitambo cyoswa, Abafilisitiya bigira hafi kurwanya Abisirayeli. Uwo munsi Uwiteka ahindira ku Bafilisitiya guhinda gukomeye arabatatanya, banesherezwa imbere y'Abisirayeli.