1 Samuel 7:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Samweli afata umwana w'intama utaracuka, awutambira Uhoraho ho gitambo gikongorwa n'umuriro, kandi yingingira Abisiraheli, Uhoraho na we yita kuri iryo sengesho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutura Uhoraho ho igitambo gitwikwa. Ubwo Samweli atakambira Abayisraheli, maze Uhoraho aramwumva.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Samweli yenda umwana w'intama ucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira.