1 Samuel 8:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azafata bamwe abahe kuyobora ingabo igihumbi, abandi amatsinda y'ingabo mirongo itanu. Azafata abo kumuhingira n'abo gusarura imyaka ye, n'abo kumucurira intwaro n'ibikoresho by'amagare ye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azabagira abatware b’abantu igihumbi, n’ab’abantu mirongo itanu, abagire abahinzi b’imirima ye n’abasaruzi b’imyaka ye, bamucurire intwaro zo kurwanisha n’ibyuma byo gushyira ku mafarasi ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi azabatoraniriza kuba abatware b'abantu igihumbi n'ab'abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n'abasaruzi be, n'abacuzi b'intwaro zo kurwanisha n'ab'ibyuma by'amagare ye.