1 Samuel 8:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umusaruro uzava mu mirima yanyu n'uw'imizabibu yanyu azawukuraho kimwe cya cumi, agihe ibyegera bye n'abagaragu be.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azafata umugabane wa cumi w’imbuto zanyu n’uw’imizabibu yanyu, maze abigabire abanyarugo be n’abagaragu be.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi azabaka amakoro y'igice kimwe mu icumi cy'imbuto zanyu n'icy'inzabibu zanyu, ayahe abatware be n'abagaragu be.