1 Samuel 9:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakobwa barabasubiza bati: “Arahari ari imbere aho. Uyu munsi ni bwo yaje, kuko abaturage bari butambire Uhoraho igitambo ahasengerwa. None rero nimwihute
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bakobwa barabasubiza bati «Arahari, ndetse ari aho imbere yanyu. Nimwihute kuko uyu munsi ari bwo akigera mu mugi, none abantu bakaba bagiye kujyana na we mu isengero ry’ahirengeye gutura ibitambo ku mugaragaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barabasubiza bati “Ari yo, dore ari imbere yanyu aho. Wihute kuko uyu munsi ari ho asohoye mu mudugudu, none ubu abantu bagiye gutambira mu rusengero rwo ku kanunga.