1 Samuel 9:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ejo iki gihe nzakoherereza umuntu w'Umubenyamini, uzamwimikishe amavuta abe umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Barantakambiye numva amaganya yabo, none uwo ni we uzabakiza Abafilisiti.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ejo nka magingo aya nzakoherereza umugabo uturutse mu gihugu cya Benyamini, uzamwimikishe amavuta abe umwami w'ubwoko bwanjye Isirayeli. Ni we uzakiza ubwoko bwanjye amaboko y'Abafilisitiya, kuko maze kureba abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.”