1 Samuel 9:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye barazinduka mu museke, Samweli ahamagara Sawuli wari waraye hejuru y'inzu aramubwira ati: “Ngwino ngusezerere.” Nuko Samweli aherekeza Sawuli,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Sawuli ajya kuryama. Umuseke ukebye, Samweli ahamagara Sawuli wari ukiri ha hantu hitaruye hejuru y’inzu, aramubwira ati «Haguruka nguherekeze.» Nuko Sawuli arahaguruka, maze bombi bajyana hanze y’umugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye bwaho bazinduka kare. Mu rubungabungo Samweli ahamagara Sawuli ari hejuru y'inzu aramubwira ati “Haguruka ngusezerere.” Nuko Sawuli arahaguruka asohokana na Samweli bajya hanze.