1 Samuel 9:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bageze ku mbibi z'umujyi Samweli aramubwira ati: “Bwira umugaragu wawe atambuke.” Umugaragu abaha intera. Nuko Samweli yungamo ati: “Wowe hagarara gato nkugezeho ubutumwa bw'Imana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bakimanuka ku rubibi rw’umugi, Samweli abwira Sawuli, ati «Bwira umugaragu wawe atambuke.» Nuko abajya imbere. Arongera ati «Naho wowe, ba uhagaze, nkubwire ijambo ry’Imana.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bakimanuka aho umudugudu ugarukira Samweli abwira Sawuli ati “Bwira umugaragu wawe atambuke, abe agiye imbere.” Nuko abanyuraho. Ati “Ba uhagaze aho none aha, nkumvishe ijambo ry'Imana.”