1 Thessalonians 2:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore indi mpamvu ituma natwe tudahwema gushimira Imana: igihe twabamenyeshaga Ijambo ryayo ntabwo mwaryakiriye nk'ijambo ry'abantu, ahubwo mwemeye ko ari Ijambo ry'Imana kandi ni ryo koko, ni na ryo rigira imbaraga muri mwebwe abemera Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngicyo igituma tudahwema gushimira Imana, kuko mwakiriye ijambo ryayo twabigishije nk’uko riri by’ukuri. Koko ntimwaryakiriye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo nk’ijambo ry’Imana rigaragariza akamaro karyo muri mwebwe abemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana nk'uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera,