1 Thessalonians 2:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho twebwe bavandimwe, twamaze igihe gito dutandukanye namwe ariko tukabahozaho umutima. Ni cyo cyatumye dukora uko dushoboye kose kugira ngo tubonane imbonankubone, kuko twari tubakumbuye cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho twebwe, bavandimwe, tumaze igihe gito dutandukanye, ariko kure y’amaso si ho kure y’umutima; byatumye twihatira kongera kubabona, kuko twari tubakumbuye cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko twebweho bene Data, ubwo twatandukanywaga namwe igihe gito ku mubiri, ariko si ku mutima twiyongeranije kugira umwete wo kubabona, tubakumbura cyane