1 Thessalonians 2:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahubwo tuvuga uko Imana ibishaka kuko yatugerageje, ikabona kudushinga Ubutumwa bwiza. Ntiduharanira gushimisha abantu, ahubwo duharanira gushimisha Imana yo igenzura ibiri mu mitima yacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko kubera ko yabanje kutugerageza kugira ngo idushinge Inkuru Nziza yayo, bituma tuyamamaza kuri ubu buryo: ntituvugira gushimisha abantu, ahubwo gushimisha Imana, Yo igenzura imitima yacu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ahubwo nk'uko Imana yatwemereye kugira ngo tube abo guhabwa ubutumwa bwiza, ni ko tubuvuga. Ntituvuga nk'abashaka kunezeza abantu, keretse Imana igerageza imitima yacu.