1 Thessalonians 2:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nk'uko mubizi ntabwo twigeze tubabwira amagambo yo kubacacura, nta n'ubwo twigeze tugira igitekerezo cyo kubashakaho inyungu. Imana ni yo dutanze ho umugabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntitwigeze na rimwe tubabwira amagambo yo kubaryoshya, ibyo murabizi; nta n’ubwo twigeze dushaka kubungukiraho, Imana irabibere umuhamya;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntitwigeze kuvuga ijambo ryo gushyeshya nk'uko mubizi, cyangwa ngo tugire urwiyerurutso rwo kwifuza inyungu muri mwe. Imana ni yo dutanze ho umugabo.