1 Thessalonians 2:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavandimwe, muribuka imvune n'umunaniro twagize. Igihe twabatangarizaga Ubutumwa bwiza bw'Imana twakoraga ijoro n'amanywa, kugira ngo hato hatagira n'umwe muri mwe tubera umutwaro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muribuka, bavandimwe, imvune n’imiruho yacu: igihe twabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Imana: ntitwaburaga gukora ijoro n’amanywa kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene Data, mwibuke umuhati wacu n'imiruho nk'uko twababwirije ubutumwa bwiza bw'Imana dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo hatagira uwo muri mwe turemerera.