1 Thessalonians 3:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu Timoteyo amaze guhindukira aturuka iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ukuntu mwizera Kristo n'iy'urukundo rwanyu. Yatubwiye ko muhora mutwibuka, mudufitiye ubwuzu n'urukumbuzi kimwe n'uko natwe tubakumbura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None ubu Timote atugezeho avuye iwanyu, atuzanira amakuru meza yerekeye ukwemera n’urukundo byanyu; yanatubwiye ko muhora mutwibuka, mukifuza kutubona nk’uko natwe tubyifuza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko none Timoteyo atugezeho avuye iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ibyo kwizera kwanyu n'urukundo rwanyu, kandi yuko mutwibuka neza iteka, mudukumbura mushaka kutureba nk'uko natwe tubakumbura.