1 Thessalonians 4:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahasigaye bavandimwe, turabasaba tubinginga mu izina rya Nyagasani Yezu ngo mujye mugenza nk'uko twabigishije, kugira ngo mushimishe Imana. Koko kandi musanzwe mubikora, noneho nimurusheho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikindi kandi, bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk'uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho.