1 Thessalonians 4:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iri jambo tubabwira ni iryo twatumwe na Nyagasani: twebwe abazaba bakiriho aje, ntabwo tuzabanziriza abazaba barapfuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani: twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n'ijambo ry'Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k'Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye.