1 Timothy 1:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nari umuntu ukunda gutuka Imana, ngatoteza abayoboke bayo nkaba n'umunyarugomo. Ariko Imana yarambabariye kuko ibyo nabiterwaga n'ubujiji, kubera ko ntemeraga Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi, kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera;